Ihuzabikorwa :

Guhuza ibikorwa ni iki? Mu rwego runaka haba hari abantu batandukanye kandi benshi, amatsinda cyangwa ibice zishinzwe cyangwa bifite inshingano zitandukanye.

Guhuza ibikorwa byihutisha igerwaho ry'intego :

Ihuzabikorwa rinoze rigabanya amakimbirane no kunyuranya hagati y'abakorana cyangwa inzego zikorana, igabanya gusesagura, igabanya kandi itinzwa ry'ihanahana ry'amakuru n'ibindi bibazo bishobora kuvuka muri organization.

Bityo rero hifashishijwe ihuzabikorwa ibyo bibabazo byose byakwirindwa intego zikagerwaho vuba.

Ihuzabikorwa riteza imbere imibanire myiza imbere muri organization:

Mu guhuza ibikorwa, abafata ibyemezo ku rwego rukuru rw'urwego runaka bagirana imikoranire ya buri munsi n'ababungirije bityo bityo, kugera ku mukozi wo k'urwego ruto rwo muri organization,

Bityo rero ihuzwa ry'ibikorwa rikaba ribabereye umuyoboro wo guteza imbere imibanire y'abakozi bose b'urwego, guhera ku muyobozi mukuru kugera kubakozi bo kurwego ruto rushoboka .

Guhuza ibikorwa biganisha ku musaruro mwiza:

Guhuza ibikorwa ni umuyoboro w'umusaruro mwiza

Nk'uko twabibonye haruguru ihuzabikorwa rinoze rituma umutungo ukoreshwa neza bityo bikagabanya umutungo ukoreshwa n'urwego cyanga ikigo ahubwo umusaruro ukiyongera.

Ihuzabikorwa rinoze ni umuyoboro w'isura nziza y'u Rwego cyangwa ikigo.

Ihuzabikorwa rinoze rituma habaho serivise nziza mu rwego urwo ari rwo rwose, bityo bigatuma rwa rwego rutanga services nziza n'abarugana bakarwishimira bityo bigateza imbere isura nziza y'urwego ku barugana bose n'abarwumva ruvugwaho ibyiza.

Guhuza ibikorwa bisobanuye guhuriza hamwe ibikorwa byose bikorwa n'abo bakozi batandukanye cyangwa ibice bitandukanye bya organization hamwe hagamijwe kugera ku ntego imwe.

Akamaro ko guhuza ibikorwa:

Ihuza bikorwa rituma habaho gukorera hamwe

Iyo habayeho coordination nziza abakorera muri organization cyangwa irwego/inzego zifite aho zihurira bibarinda amakimbirane no kubusanya bityo bagakorera hamwe .

Guhuza ibikorwa kwiza bitanga ikerekezo kimwe kandi kiza :

Abantu batandukanye, cyangwa amashami y'urwego atandukanye, ibikorwa byayo bihurizwa hamwe n'ihuzabikorwa hagamijwe kugera ku ntego imwe, bityo rero ihuzabikorwa niryo ritanga icyerekezo kimwe.

Guhuza ibikorwa byongera umuhate mu bakozi :

Ihuzabikorwa rinoze ritanga ubwisanzure ku bakozi, bityo rigatuma abakozi berekana ibyo bashoboye bisanzuye .

Ihuzabikorwa kandi rigomba kubera umusemburo abakozi kurushaho gukora neza.

Guhuza ibikorwa byoroshya ikoreshwa neza ry'umutungo

Ihuzabikorwa rihuriza hamwe umutungo, waba ushingiye ku bakozi cyangwa ushingiye kubikoresho, byose biganisha ku ntego imwe, bityo hakabaho ikoreshwa neza ry'umutungo w'urwego runaka.

Ihuzabikorwa ni ipfundo ry' :

Uburyo urwego rwishyize hamwe n'abarugize bakorana ,

Uburyo abakozi binjizwa, bakora, bongererwa intera, cyangwa bahindurirwa imyanya,

Uburyo urwego ruyobowe : Urwego ruyoborwa hashingiwe ku mabwiriza, amakuru n'imirongo migari abakozi bahabwa n'ababakuriye, biryo rero coordination igira ingaruka ako kanya ku miyoborere y'urwego.

Uburyo amakuru ahanahanwa muri organization: hari uburyo bwinshi kandi butandukanye bukoreshwa muri communication, muri bwo hari informal communication, oral, signs, n'ubundi bwinshi ku bwizo mpamvu ubu buryo bugomba guhuzwa kugira ngo bukorwe mu nyungu z'akazi, niyo mpamvu rinagira ingaruka ku itumanaho n'ihanahanamakuru.

Ryongera umuhate n'ubushake mu bakozi ku kazi,

Ryoroshya kugenzura :

Mbere y'uko igenzura rikorwa, habanza gushyirwaho ibigenderwaho hagenzurwa, hanyuma bigapimwa mu gihe kigenzura, kandi kugenzura bikorwa bu buryo butandukanye, iyi mirimo yose ijyanye n'igenzura igomba guhuzwa kugirango habeho igenzurwa ryiza.

Amahame y'ihuzabikorwa:

Ihame ry'ihuzabikorwa mu ntangiriro

Guhuza ibikorwa bigomba gutangirira mu ntangiriro z'igena migambi y'igikorwa nyirizina , ibi bituma igena migambiriba ryiza mbere y'uko n'igikorwa ubwacyo gitangira.

Ihame ryo guhozaho

Guhuza ibikorwa bitangirira mu igenamigambi kandi rigomba gukomeza kugera ku ndunduro y'igikorwa runaka, cyangwa intego yashyizweho igezweho.

Muyandi magambo guhuza ibikorwa ntabwo ari iby'umwanya umwe, ahubwo ni uguhozaho.